Skip to main content

Indangamuntu nshya ya NIDA: Ikoranabuhanga rigiye guhindura byose?

Indangamuntu nshya ya NIDA: Ikoranabuhanga rigiye guhindura byose?

Indangamuntu nshya ya NIDA: Ikoranabuhanga ryaba rigiye guhindura byose?

Inkuru ku mushinga w'irangamuntu koranabuhanga

Ubuyobozi bukuru bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) bwatangije gahunda yo kwemeza imyirondoro y’abantu nk’igikorwa kibanziriza itangwa ry’indangamuntu koranabuhanga zizatangira gutangwa mu minsi iri imbere.

Mu kwezi gushize (Nyakanga), ubwo ubuyobozi bukuru bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) bwisobanuraga ku bibazo byagaragaye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2024, bwatangaje ko umushinga w’Indangamuntu koranabuhanga ugeze kure ushyirwa mu bikorwa kuko mu mezi atatu ari imbere bazaba batangiye kwinjizamo amakuru yose aranga umuntu.

Kuri uyu wa Kane tariki 7 Kanama 2025, nibwo NIDA yatangirije ku mugaragaro mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ririmo kubera i Kigali ku nshuro ya 28, igikorwa cyo kwemeza imyirondoro y’abantu, hemezwa amakuru yabo kugira ngo bazashobore kwifotoza bahabwe irangamuntu koranabuhanga.

Ubuyobozi bwa NIDA buvuga ko bwaguye ibyiciro by’abazajya bayihabwa, kubera ko uretse Abanyarwanda, Impunzi n’Abanyamahanga baba mu gihugu bari basanzwe bazihabwa, ku irangamuntu koranabuhanga haziyongeraho ibindi byiciro birimo abimukira, abadafite ubwenegihugu bazwi nka ‘Stateless’, n’abanyamahanga bazajya baba bari mu gihugu by’igihe gito (munsi y’amezi atandatu).

Umuyobozi Mukuru wa NIDA Josephine Mukesha, avuga ko n’ubwo iki gikorwa cyatangirijwe muri EXPO, ariko mu minsi iri imbere gikomereza mu Mirenge kugira ngo barusheho kwegera abagenerwabikorwa.

Ati “Ahangaha ni ukugitangiza gusa, ariko mu gihugu n’ahandi hose tugiye kugerayo, mu minsi iri imbere tuzatanga gahunda y’uko bizakorwa mu Turere no mu Mirenge hose. Ubu twatangiye amahugurwa ku bazahugura abandi (Trainers of Trainers), nibo twatangiriyeho turimo gutoza, tubigisha gukoresha iyi sisiteme, hanyuma tukigisha n’abandi kugira ngo bakomeze batange iyi serivisi.”

Irangamuntu koranabuhanga ntabwo izajya ihabwa gusa abantu bafite guhera ku myaka 16 nk’uko byari bisanzwe bikorwa ku yari isanzwe, ahubwo izajya ihabwa umwana akivuka hafatwe ibipimo ndangamiterere.

Aho itandukaniye n’ikoreshwa ubu ni uko iza mu moko atatu, ushatse ayifata mu buryo bufatika nk’isanzwe, ikaba ifiteho amakuru agabanyije, kuko uyu munsi iyo uyirebye uba ubona imyaka y’umuntu, n’andi makuru ubona atari ngombwa ko ahabwa buri muntu wese.

Biteganyijwe ko umushinga wose w’indangamuntu koranabuhanga uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itatu, aho ibikorwa byo kubaka Sisiteme yayo bizashorwamo asaga miliyari 40 Frw azatangwa na Banki y’Isi.

Dore amakuru azabikwa muri system

Amakuru azaba abitse muri iyi ndangamuntu koranabuhanga, arimo ifoto igaragaza amaso, ibikumwe by’intoki zose, ishusho y’imboni, amazina y’umuntu, igihe yavukiye, aho yavukiye, ababyeyi be, email na nimero za telefone ku bazifite n’ibindi.

Ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk’uko bisanzwe, kuba wagendana muri telefone cyangwa mudasobwa ibizwi nka QR Code, ndetse no kuba ushobora kuba undi muntu yayikohereza.

© NIDA — SOBANUKIRWA COACHING TEAM 2025
Page with Right-Side Icons

Comments

Popular posts from this blog

UR 11th Graduation Ceremony 2025 – Steps to Register

UR 11th Graduation Ceremony 2025 – Steps to Register The University of Rwanda (UR) has launched its 11 th Graduation Ceremony registration portal for all graduands and their guests. Follow the steps below to complete your registration and secure your entry to the event. 🌐 Step 1: Visit the Platform Go to the official website: https://hitamospace.ur.ac.rw 📅 Step 2: View Available Events Click on “ Events .” Select UR 11th Graduation Ceremony and click “View Details” or “Free Entrance” to open the registration page. 📝 Step 3: Start Registration Click the “Register Now” button to begin the registration process. 📧 Step 4: Enter Your Email Type your email address in the provided field and click “Request Password.” A One-Time Password (OTP) will be sent to your email. 🔐 Step 5: Retrieve the OTP Check your email inbox for a message containing your 9-digit OTP code. Copy this code. ✅ Step 6: Verify and Continue Paste the copie...

ITANGAZO KUBANTU BIZE PCB, MCB, BCG, ASSOCIATED NURSE MURI SIOR SIX(S6) 2025 || FULL SCHOLARSHIP 2025

Kibogora Polytechnic - Buruse (Nzeri 2025) KP KIBOGORA POLYTECHNIC Itangazo ry’amasomo y’ubufasha mu by’ubuzima — Nzeri 2025 Ibyerekeye: Kibogora Polytechnic (KP) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima binyuze muri France Expertise iratangaza amahirwe yo kubona buruse ku banyeshuri baziga Bachelor of Science in Anesthesia (Honors) . Buruse irimo kwishyurirwa amafaranga yose y’ishuri ndetse n’ibikoresho by’ibanze byo kubaho. Igihe cyo gusaba: kuva 12 Nzeri 2025 kugeza 17 Nzeri 2025 . Ibisabwa: Kuba wararangije amashuri yisumbuye (Senior Six) mu masomo: Fiziki–Kimisitiri–Biologiya; Imibare–Kimisitiri–Biologiya; Biologiya–Kimisitiri–Ubumenyi bw’Isi; cyangwa kuba ufite urwego rw’ubuforomo. Kuba ufite byibura Principal Pass ebyiri zirimo Biologiya na Kimisitiri. Ikizamini cy’iyinjira: Abuj...