🎓 ITANGAZO || Scholarship muri Hanika AIP – Amahirwe yo Kwiga ku Giciro Gito muri Hanika Polytechnic
HANIKA ANGLICAN INTEGRATED POLYTECHNIC (HAIP)
E.A.R SHYOGWE DIOCESE · P.O. Box 05 NYANZA
Tel: +250 788 876 460 · E-mail: hanikaaip3@gmail.com
. Website: www.hanikaip.ac.rw
ITANGAZO RYO GUTANGA SCHOLARSHIP
Ubuyobozi bw’ishuri rya Hanika Anglican Integrated Polytechnics buramenyesha abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bifuza kwiga icyiciro cya mbere ko hari gutangwa scholarship ya 50% ku mafaranga y’ishuri. Ikizamini kizabera ishuri ku wa 27 Kanama 2025. Abifuza bashobora gusaba muri aya mashami akurikira:
- Mechanical Engineering / Automobile Technology
- Civil Engineering / Construction Technology
- Computer Engineering / ICT
IBYANGOMBWA BISABWA
- Ibaruwa isaba scholarship yandikiwe Umuyobozi w’Ishuri.
- Impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye yemejwe na Noteri (igaragaza ko watsinze neza), by’umwihariko ku barangije mbere ya 2024.
- Fotokopi y’indangamuntu.
Icyitonderwa: Ibyangombwa bigomba kugezwa ku biro by’umunyamabanga w’ishuri cyangwa bikoherezwe kuri email: hanikaaip3@gmail.com bitarenze 25 Kanama 2025.
Kubindi bisobanuro:
0780329695 · 0782172950 · 0796214345 · 0788876460

Comments
Post a Comment
Welcome to our website